Uburezi, imwe mu nkingi z’iterambere rirambye
UNESCO yashyize ahagaragara raporo yayo ku burezi ya 2016 igaragaza uko urwego rw’uburezi ruhagaze muri uyu mwaka ariko na none ishimangira ko uburezi ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye isi yiyemeje kubaka kugeza muri 2030. Iyi raporo igaragaza kandi uburyo intego zose zinjiranamwo k’uburyo zose ari magirirane.
 
Kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho, za leta z’ibihugu zigomba kongera kunoza urwego rw’uburezi, imwe mu nkingi ikomeye yashingirwaho n’ibihugu kugira ngo bigere ku ntego 17 zigize iterambere rirambye isi (SDGs) yihaye mu myaka 15 iri imbere. Ibi bikaba byaragaragajwe na raporo y’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Uburezi, Ubumenyi Umuco, Itumanahao n’Itangazamakuru (UNESC0), raporo yashyizwe ahagaragara tariki ya 6 Nzeli 2016 hano i Kigali n’ahandi hanyuranye ku isi.
 
Uwo muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zishinzwe uburezi: Umunyamabanga wa Leta – Minisitiri – Umunyamabanga Uhoraho/MINEDUC
 
Iyi raporo yagaragaje ko urwego rw’uburezi muri rusange, by’umwihariko muri Afrika rukiri inyuma cyane ushingiye ko kuri uyu mugabane ubwitabire bukiri kuri 50% by’abana bakabaye bitabira kujya mu mashuri. Gusa, u Rwanda rukomeje gufatwa nk’ikitegererezo kuko 98% by’abana bageze igihe cyo kwiga bari mu mashuri ndetse hakaba harashyizweho n’ingamba zo gushakisha uko abo 2% nabo bagana ishuri, Kuri politiki y’uburezi bw’ibanze kandi budaheza bwavuye kumyaka myaka icyenda bukaba bugeza kuri 12 (9-12 YBE). Igaragaza kandi ko mu Rwanda hari ingamba nyinshi zashyizweho zo guteza imbere uburezi by’umwihariko uburezi bw’umwana w’umukobwa ndetse n’izindi nzego z’iterambere cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga ubu hakaba hari n’uruganda rukora za mudasobwa (computers) mu rwego rwo kuzigeza ku bantu zidahenze no kugera ku ntego yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.
 
Ministre w’uburezi Dr Papias MalimbaMusafiri (iburyo) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya muri uwo muhango.
 
Ministre w’uburezi mw’ijambo rye yasobanuye ko hari byinshi byagezweho cyane nko kuzamura umubare w’abana bagana ishuri kugera kuri 98% no guharanira gutanga uburezi bufite ireme no kubaka umuco wo guhanga udushya mu bakiri bato.Yongeyeho ko ikigamijwe cyane atari uguha abana ubumenyi gusa, ariko ari ukubatoza kubyaza ubwo bumenyi umusaruro bakabuhindura ubumenyingiro hagamijwe gusubiza ibibazo biri ku masoko n’ibibazo igihugu gihura nabyo. Akaba ari muri urwo rwego igihugu gikangurira abana kwitabira amashuri y’imyuga n’ay’ubumenyingiro.
 
Iyi nama yari yahuje impuguke ziturutse muri UNESCO n’abanyacyubahiro batandukannye.
 
Ku rundi ruhande Bwana Firmin Matoko, Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNESCO ushinzwe umugabane wa Africa yagiriye inama abayobozi batandukanye bashinzwe uburezi muri Afrika.
 
Umwe mu mpuguke zateguye iyo raporo watanze ibiganiro kuri uwo munsi muri Nobleza Hotel Kicukiro
 
bari bitabiriye iyo nama ko ubumenyi butangwa mu mashuri butaba umwihariko w’abayagana gusa ariko bwajya bugezwa no kubaturiye ayo mashuri kuko byafasha kongerera ubumenyi n’ubushobozi abaturage bigafasha kugabanya intera iri hagati y’abakene n’abakire.
 
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gutangaza iyo raporo ku burezi
 
Bwana Firmin Matoko yasobanuye ko hakwiye gushyirwaho urubuga ruhuza inzego za ministere n’abafatanya bikorwa bayo bo muri société civile kugira ngo bigire hamwe uburyo hashyirwaho uburezi busubiza ibibazo kandi bufite icyo bumariye ababwitabira n’igihugu muri rusange.
Bwana Lamine Manneh uhagarariye PNUD/UNDP akaba n’umuhuzabikorwa wa “One UN”mu Rwanda yavuze ko uRwanda rwageze kuri byinshi kandi rukaba rudashishikajwe n’umubare cyangwa ubwinshi bw’abana bagana ishuri ariko buhangayikishijwe no gutanga uburezi bufite ireme. Yasabye za leta z’ibihugu gukorera hamwe kugira ngo intego z’iterambere rirambye zibashe kugerwaho.
 
Iyi raporo yagaragaje ko kugira ngo ibihugu bya Africa bigere ku bumenyi bufite ireme bugomba gukorana n’inzego zitegamiye kuri leta mu rwego rwo guhuza imbaraga kugirango intego z’iterambere rirambye zibashe kugerwaho.
Ku mugabane wa Africa iyi raporo yatangangarijwe ikigari mu Rwanda mu gihe kuyindi migabane yatangarijwe i London mu Bwongereza, Medellin muri Colombiya n’i Jakarta muri Indoneziya.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.