Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi 2017
Taliki 10 Uguhyingo 2017, U Rwanda rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubumenyi kw’Isi, Umunsi wizihirijwe mu Ngoro Ndangamurage yahariwe ibidukikije, ingoro iherereye mu Karere ka Karongi. Kuva mu 2010 kugeza 2020, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko yihariye igira iti: “Amahoro n’iterambere”.
 
Abari bitabiriye uyu munsi bakurikirana ibiganiro byatangiwe Karongi kuri uwo munsi
 
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi muri uyu mwaka, mu Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti: ”Ubumenyi bugamije amahoro n’iterambere: Twizihize ubumenyi dufasha abantu kugera ku bukerarugendo n’ibidukikije birambye.” Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Karongi mu Nzu Ndangamateka y’Ibidukikije.
Uyu munsi witabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu Ntara y’Uburasirazuba, abayobozi b’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, abayobozi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, abanyeshuri n’abarimu ndetse n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’Uburezi barangajwe imbere na Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba.
 
Uhereye I bumoso Dr Christine Gasingirwa (DGSTR/Mineduc), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba, Dr Papias M. Malimba (Minisitiri w’Uburezi) na Amb. Masozera uyobora Ingoro z’Umurage z’u Rwanda bitabiriye uwo munsi.
 
Mu biganiro bitandukanye byagejejwe ku bitabiriye uwo munsi, hagaragajwe ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubungabunga no gukoresha kuburyo burambye umutungo kamere n’ingufu dusanga kuri iyi si, kuko ingaruka mbi zitewe n’ibikorwa bya muntu zigera ku bantu benshi kandi ahantu hatandukanye.
Mu kwizihiza uyu munsi kandi, abana bo mu mashuri yisumbuye yo muri Karongi bamuritse uburyo bakoresha ubumenyi bahabwa mw’ishuri mu kubyaza ibihingwa amavuta, bagakora amavuta n’amasabune atandukanye bivuye mu bimera nka karoti, avoka n’ibindi.
 
Mw’ijambo rye, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias M. Malimba yasobanuye ko “mu rwego rwo guhuza ubumenyi n’imibereho rusange y’abantu, umunsi wahariwe ubumenyi kw’isi ufite intego yo gufasha abantu b’ingeri zose gusobanukirwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’uruhare rwabo mu mibereho myiza n’iterambere ryabo. Ibi bigashimangira uruhare rukomeye abahanga mu by’ubumenyi bagize kandi bagikomeje kugira mu gutuma iyi si dutuye irushaho kuba nziza, rukaba ari uruhare rwa buri wese mu kuyisigasira.”
 
Ministre w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba ageza ijambo ku bitabiriye uwo munsi i Karongi.
 
Ministre w’Uburezi yashimangiye ko ubukerarugendo burambye ari ubutuma abantu bacunga neza ibidukikije, bagahindura imibereho yabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ari nako barengera imigenzo myiza y’ubworoherane kubahana no kubana mu mahoro.
 
Abanyeshuri basobanurira Minisititi ibikorwa byabo by’ikoranabuhanga n’ubumenyi
 
Abitabiriye uyu munsi bafashe n’umwanya wo gusura inzu ndangamurage yahariwe ibidukikije bagaragarizwa amabuye atandukanye acukurwa mu Rwanda, inyamaswa n’inyoni zitandukanye zisurwa na ba mukerarugendo muri za pariki zinyuranye z’igihugu; ingufu zikoreshwa n’ibindi. Basuye kandi ubusitani buteyemo ibimera bivamo imiti itandukanye abanyarwanda bo hambere bakoreshaga mu kuvura indwara zitandukanye.
 
Umunyamabanga Mukuru wa CNRU na Prof Karangwa Desire mu busitani bw’imiti gakondo
 
Umunsi mpuzamahanga w’Ubumenyi uyu mwaka 2017 ufite insanganyamatsiko iganisha ku bukerarugendo mu gihe u Rwanda rwishimira igihembo Perezida wa Repubulika aherutse guhabwa mu Bwongereza kuwa 06 Ugushyingo. Igihembo cyagenewe abayobozi bafite icyerekezo mu guteza imbere ubukerarugendo borohereza ba mukerarugendo n’abandi bose bifuza gutembera U Rwanda.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.