Umunsi mpuzamahanga w’umurimo warijihijwe muri CNRU
Taliki ya mbere Gicurasi 2014, uRwanda rwifatanije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, umunsi hibukwaho imyigaragambyo yabereye mu nganda za McCormick muri leta ya Chicago muri Amerika muw’1886. Icyo gihe abakozi basabaga gukora amasaha umunani mu gihe abakoresha babakoreshaga amasaha 10 cyangwa 12. Uwo munsi wizihirijwe mu Rwanda mu bigo abantu bakoreramwo nkuko byateganywaga n’ibaruwa ya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
 
Muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, abakozi bahuriye mu cyumba cy’inama baganira ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti “Kora wigire”. Kwigira basanze ari intego ya buri munyarwanda kuko bose baharanira kubaho neza ntawe uzeye inze kuko “akimuhana kaza imvura ihise”. Intego rero basanze buri wese akwiye guharanira kwongera umusaruro kugira ngo yiteze imbere kandi ateze imbere n’igihugu muri rusange.
 

























SG wa CNRU mw’ijambo ryo gutangiza ibiganiro yifurije abakozi umunsi mwiza w’umurimo.
 
Ni muri urwo rwego havutse igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagashinga Agasandugu k’ingoboka (caisse d’entraide) abakozi bazajya bitabaza mu gihe bagize ikibazo cy’amikoro bityo kakabafasha gukomeza kwiteza imbere. Hashyizweho itsinda ry’abantu bazanononsora imikorere yako n’amategeko azakagenga.
Bagarutse ku gitekerezo cyo kuremera, basanga ari umuco mwiza bakwiye kureba uko uyu mwaka washyirwa mu bikorwa kuko umwaka ushize bitakozwe
Muri rusange hagarutswe no kuri gahunda ya leta yo gufasha abantu kwigira cyane cyane abagore n’urubyiruko, bungurana ibitekerezo kuri gahunda ya “Hanga umurimo”, ku bushake bwo kwigisha abanyarwanda ubumenyingiro bigaragarira mu ngufu zishyirwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga, ikigega BDF gitanga ingwate ku mishinga y’abagore n’urubyiruko, n’ibindi.
 



















Abakozi ba Komisiyo bakurikiranye ibiganiro
Twakwibutsa kandi ko leta y’u Rwanda ntako itagira ngo iteze imbere imibereho y’abanyarwanda muri rusange n’imibereho y’abakozi ba leta by’umwihariko. Aha umuntu akaba yavuga nk’ubwishingizi mu kwivuza burimo RAMA na MMI, gushyiraho ibigo by’imari iciriritse nka CSS n’UMWARIMU SACCO ku byiciro by’abakozi byihariye, amahugurwa yo gukora imishinga, politiki y’amakoperative yo kubitsa no kuguriza n’ibindi byinshi umuntu atarondora.
Nyuma y’ibyo biganiro, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO/CNRU bahuriye mu busabane bishimira ibyagezweho muri uyu mwaka utambutse.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’itangazamakuru, itumanaho n’inyandiko

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.