Umunsi mpuzamahanga wa Philosophia wizihijwe ku nshuro ya kane mu Rwanda
Ku nshuro ya kane, u Rwanda rwifatanije n’andi mahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa filozofya nk’uburyo bw’imitekerereze, imyumvire n’imigirire ya kimuntu, uko abona isi n’uko abana n’ibiyiriho. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byateguwe n’ihuriro ry’abafilozofe bo mu Rwanda bibera muri philosophecum ya Kabwayi taliki 4 Ukuboza, uwo munsi ukaba warahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 iryo shuri ryari rimaze rishinzwe.
 
Abafilozofe baraho bagaragaje ko abanyarwanda bari bafite filosofi yihariye ishingiye kuburyo babona isi n’uburyo babanye n’ibiyiriho, imikorere yabo n’imigenzereze yabo, ibyo bikaba byarateye u Rwanda kuba igihugu gikomeye, cyiyubatse kandi gifite indangagaciro zihamye. Ibyo kandi nibyo byatunguye abazungu mu mwaduko wabo, batangazwa no kubona igihugu gikomeye, gifite ubutegetsi bwubakitse, inzego zisobanutse kandi abaturage bose bibonamwo. Basanze rero ngo nta kiza cyaturuka I Nazareti, nako muri Afrika bahitamo guhamya ko abami bayoboye u Rwanda badafite inkomoko muri Afrika y’abirabura kuko u Rwanda basanze rwari rumeze nk’ibindi bihugu by’I Burayi mu kinyejana cya cumi n’icyenda
 
Aba ni abaphilozofe bo mu Rwanda no mu Burundi bari bitabiriye uwo munsi.
 
Mu Rwanda rwo hambere filozofiya yari iteye imbere kuko uburyo bw’imitekerereze yariho, imyumvire n’ubushake bwo kubaka umulyango ushyize hamwe, utekanye kandi wubahana aribyo byatumye bashyiraho indangagaciro na kirazira mbere y’umwaduko w’abazungu bifasha n’ubutegetsi bwa cyami bwariho muri icyo gihe. Nyuma y’abakoloni ndetse no mu gihe cyabwo iyo mitekerereze bayiciye intege barayirwanya noneho batangira gutoza abanyarwanda iyabo yatumaga abanyarwanda bumva bacishijwe bugufi imbere yabo mu gihe mu Rwanda rwo hambere bumvaga aribo isi igarukiraho ndetse n’ibindi bihugu bakabyitirira u Rwanda kuko batatinyaga kubaza uje aturutse ahandi bati mu Rwanda rw’iwanyu imvura iragwa.
 
Iyi ni imbaga yabari bitabiriye ibiganiro byizihizaga umunsi mpuzamahanga wa filozofiya.
 
Nkuko abatanze ibiganiro babigaragarije abari aho, ishyirahamwe ry’abafilozofe bo mu Rwanda ryateguye uwo munsi ku nkunga ya Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ryagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka uko filozofiya nyarwanda yanozwa kandi ikigishwa mu mashuri kuko byagaragaye ko yigishwa gusa muri seminari nkuru bityo abadategurirwa kuba abapadiri ntibagire aho bahurira nayo mu gihe filozofiya ari uburyo bw’imitekerereze. Aha rero wakwibaza ute ese abapadiri nibo batekereza bonyine? Oya kuko nabo bayigishirizwa kubafasha gusesengura no kwigisha bibiliya nk’ijambo ry’imana.
Imigani miremire, imigani migufi, insigamigani, ibyivugo n’amahamba ni bimwe mu bigaragaza filozofiya nyarwanda dukomora kubatubanjirije bo hambere, ikatugaragariza uburyo bakundaga umurimo, bakawubaha kandi bakawitangira nk’ikintu gihesha agaciro ugikora, kandi bakawutoza ababakomokaho. Kwiyubaha no kwiyubahisha, ukivuga ibigwi n’ubutwari bikaba byaratumaga umuntu yubahirwa imirimo myiza yakoze n’ikigwari kigahezwa mu ntwari.
Filozofiya yo hambere igaragaza kandi uburyo ihame ry’uburinganire atari rishya mu Rwanda cyane ko umwami yategekanaga na nyina(umugabekazi) ndetse n’utamufite agahabwa uwumutsindirano. Sibyo gusa kandi usanga abagore baragiye bagira uruhare rutandukanye kandi bakabyubahirwa. Aha twavuga nka Nyirarumaga watangije ubusizi, Ndabaga, umukobwa w’intwari wacunguye se ku rugerero, n’abandi bagiye bashyingirwa hagamijwe ko bazabyara abatabazi.
Abafilozofe bo mu Rwanda, nyuma yo gushyiraho ihuriro ryabo, basanga igihe cyari kigeze ngo filozofi nyarwanda yongere yigwe, inononsorwe maze ibyiza biyirimo byigishwe abanyarwanda b’iki gihe nikizaza kugirango bibafashe mu mibereho yabo. Harageze kandi ngo ye guharirwa abagabo gusa byumwihariko abagiye kwiha imana, ahubwo ikigishwa mu mashuri kugirango igere kuri bose n’ababyeyi bayitoza abo barera.
 
Umushumba wa Diyoseze ya Kabwayi Mgr Simaragde Mbonyintege wari witabiriye uwo munsi
 
Musenyeri Simaragde Mbonyintege yasobanuye ko muri Kaminuza Gatolika ya Kabwayi hagiye gutangira ishami rya Filozofiya mu rwego rwo kuyisakaza ngo igere kuri bose. Yahise asaba ababyeyi baraho n’abanyarwandakazi muri rusange kuzagana iryo shuri kugirango batoze abo bana b’abanyarwanda iby’imitekerereze n’imigenzereze yo hambere soko y’icyo uRwanda aricyo n’icyo rushaka kubacyo, imyaka makumyabiri nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ibi bigashimangirwa n’uko abayobozi b’u Rwanda ntahandi bavomye kandi bavoma mu gushakira umuti ibibazo byugarije abanyarwanda nk’ubudehe, inkiko gacaca, umugoroba w’ababyeyi, girinka munyarwanda n’ibindi. Dr Nzeyimana Isaie, umwarimu wa filozofiya muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abafilozofe, avuga ko filozofiya yagiye ifatwa nk’ikintu cy’igitangaza kandi kitoroshye akaba ariyo mpamvu ishami ryayo ryatangijwe muri kaminuza y’u Rwanda ribura abaryigamo. Kwizihiza uyu munsi n’ibiganiro bitangirwamo bikazafasha abanyarwanda kumva ko filozofiya ari imibereho ,imitekerereze n’imigenzereze ya muntu mu buzima bwe bwa buri munsi. Bityo bitume abantu bitabira kuyiga, ye kuba umwihariko w’abihaye imana.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho
n’Itangazamakuru

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.