Umunsi mpuzamahanga wa Radiyo
Ku itariki ya 13 Gashyantare u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa radiyo, umunsi wateguye n’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi ,Umuco n’Itumanaho (UNESCO) ku bufatanye na Radiyo MKU Royal ya Mount Kenya University.
Abanyeshuri bari bakereye kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga wa radiyo mu Rwanda
 
Uwo munsi wabanjirijwe n’ingendo zakorewe muri bimwe mu bigo by’amashuri biri mu runana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO binyuze muri Clubs zitandukanye harimo na Club Media. Muri izo ngendo, abanyamakuru ba Radiyo MKU Royal FM, bari kumwe n’Umuyobozi Ushinzwe Uburezi n’ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO bahuguye abana ku buryo bwo gutara inkuru no kubaza ibibazo byiza, gukora “commentaire” ndetse na “profil” mu buryo bw’amajwi. Nyuma abo bana bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bivamo ibiganiro bitambutswa ku maradiyo atandukanye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa radiyo. Muri rusange hasuwe ibigo umunani, bibiri mu majyaruguru, bibiri mu majyepfo na bine mu mugi wa Kigali.
Abana wabonaga babyumva kurusha abandi baribatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa radiyo, umunsi wizihizwa kuri 13 Gashyantare kw’isi yose.
 
Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko yagira iti:: “radio n’urubyiruko”. Abo bana berekanye impano zitandukanye mu muziki ndetse no mu buryo bwo gutangiza ikiganiro. Abo bana bakaba barahawe ibihembo bitandukanye. Abagaragaje impano bahabwaga amafaranga yakusanyijwe n’abari bitabitiye ibirori, abandi bahawe udupira two kwambara.
Aba ni abana bahabwaga impano zitandukanye zirimo udupira n’udukaye two kwandikamwo
 
Bwana Kalisa Callixte, Umuyobozi w’Uburezi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yashimye ubufatanye bwaranze Kaminuza ya Mount Kenya na Komisiyo y’Igihuhugu ikorana na UNESCO. Yasobanuye impamvu UNESCO ishyigikira ibikorwa nk’ibyo ko ari uko igamije kubaka amahoro byumwihariko ihereye mu bakiri bato. Yibukije ko umunsi wa Radiyo ari inshuro ya kane wizihijwe kw’isi, mu Rwanda bikaba bitari bisanzwe. Umuyobozi w’uburezi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yakomeje abwira abanyeshuri ko bashobora gukoresha radio batanga ibitekerezo byabo, bagaragaza impano zabo , bagira n’uruhare mu byemezo bibareba. Yabasabye kujya basesengura inkuru basomye cyangwa bumvise kuri radiyo kuko ibitangazwa byose atari ko aba ari ukuri.
 
Dr Marcelyne Kamande, umuyobozi w’iyi Kaminuza, mw’ijambo rye yashingiye kw’ijambo ry’ Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Irina Bokova , kuri uwo munsi, agaragaza uburyo urubyiruko rutagaraga mw’itangazamakuru by’umwihariko iry’amajwi kandi ari rwo rugize kimwe cya kabiri cy’abatuye isi. Radiyo akaba ari imwe mu nzira zo kuzana impinduka. Muri iyo nzira hakaba hakorwa ibiganiro bigenewe urubyiruko, nyuma bagatumirwa gutanga ibyiyumviro byabo, bamenyerezwa kuba nabo noneho bajya bakora ibiganiro bigenewe bagenzi babo. Ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo kubaha ijambo.
Dr Marcelyne Kamande ageza ku banyeshuri ijambo ry’uwo munsi
 
Dr Marcelyne Kamande yashimiye abo banyeshuri uruhare rwabo mu biganiro bizatambutswa ku maradiyo ndetse abasaba no gukomeza kugaragaza impano zabo yaba mu mbyino, mu ndirimbo no mu itangazamakuru. Yemereye abo bana ko mu gihe bakwifuza kwimenyereza umwuga, bahabwa ubufasha bwa Kaminuza ayoboye.
Umunsi mpuzamahanga wa Radiyo wizihizwa ku itariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, ukaba warashyizweho na UNESCO mu mwaka wa 2012 hagamijwe kugaragaza uruhare rwayo mu kugeza amakuru aho ibindi bitangazamakuru byose bitabasha kugera.
 
Philomene MUKANKUSI.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.