Umunsi nyafrika w’ubuvuzi gakondo
Kuya 1 Nzeli 2014, abavuzi gakondo,bibumbiye mu rugaga nyarwanda rwabitiriwe, bifatanije na bagenzi babo bo muri Afrika mu kwizihiza umunsi nyafrika w’abavuzi gakondo wizihizwa ku ya 30 Kanama buri mwaka.Iyo taliki yagenwe n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yateraniye I Lusaka muri Zambiya mu mwaka wa 2003; inama yemeje ko ibihugu byo muri Afrika byateza imbere ubuvuzi gakondo. Isabukuru y’uyu mwaka yizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti:Kurinda ubuzime bw’ibimera bivura biri mu nzira yo gucika.
Nkuko byatangiye bisobanurwa na Gafaranga Daniel uyoboye impuzamashyirahamwe nyarwanda y’abavuzi gakondo,izina rya gakondo cyangwa rya Gihanga rihabwa ubwo buvuzi ngo rikomoka kuri Gihanga wahanze u Rwanda n’ingabo ze zitwaga Gakondo kuko aribo batangije ubwo buvuzi ahagana mu ntangiriro y’umwaka w’1000,ubwo Gihanga n’ingabo ze bashingaga ikigo mu bibaya bya Mukungwa (Musanze y’ubu ngubu) batangira kuvura abaturage, atangiza atyo ubuvuzi bwamwitiriwe.
Aho abazungu b’abapadiri bera bagereye mu Rwanda, ubwo buvuzi babutesheje agaciro babwita ubwa gishenzi bagamije gukura abantu kubyo bemeraga no kumuco wabo ngo babone uko babigarurira, bityo babashe no kubategeka. Batoje abanyarwanda kwivuza ku baganga bari bazanye kuko ugufitiye amagara aba agufite wese. Ibi byatumye ubuvuzi gakondo busubira inyuma kuko bwakoraga bwihishe bituma buta agaciro muri benebwo (Abanyarwanda) ndetse ntibwakomeza gutera imbere nkuko byari bimeze kera kandi bwari bufite indwara nyinshi buvura kandi zikomeye ubuvuzi bwa kizungu butari bwabonera umuti kugeza ubu. Urugero rwatanzwe aha ni urwa Hepatite c.
 





















Abavuzi gakondo basaga 600 baturutse mu turere twose tw’igihugu bari bitabiriye uwo munsi
 
Bwana Gafaranga Daniel ari nawe uhagarariye abavuzi gakondo mu karere ka Gasabo, dore ko ari nako kateguye uwo munsi, yishimiye ibimaze kugerwaho doreko bafite abahagarariye abavuzi ba Gihanga kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’umurenge, ndetse buri karere kakaba gafite umuvuzi gakondo ugahagarariye wemewe na ministeri y’ubuzima. Ministeri y’ubuzima irateganya kandi gushyiraho umurongo ngenderwaho w’ubuvuzi gakondo. Yanishimiye ko bashobora kuvura zimwe mu ndwara zikomeye ubuvuzi bwa kizungu butari bwabonera imitindetse avuga ko bashyizeho urwego rukomeye rw’ubwiyunge mu buvuzi bwabo batitaye ku moko, ku mashuri, imyaka bagahuzwa no kurengera amagara y’ababagana.
Bimwe mu bibazo bahura nabyo ni uko abantu bagikomeie kubafata nk’abapfumu cyangwa abarozi bityo bagashyirwa mu murongo w’abandi bagizi ba nabi kandi icyo bakora ari ukurengera amagara y’abantu. Indi mbogamizi bafite ni ukutagira itegeko rigena ibyo bemererwa gukora n’umurongo ntarengwa bityo bigatera bamwe imikorere mibi irimo gutindana abarwayi badashoboye kuvura bishakira amaramuko, kutagira aho bakorera hazwi, kwakira abarwayi bafite indwara zandura, abarwayi bo mu mutwe ,…
Mu byifuzo bagaragaje harimo icya laboratoire ipima ubuziranenge bw’imiti bavuza ndetse ikagena n’urugero yafatwaho ndetse hakarebwa n’uburyo ubuvuzi gakondo bwakuzuzanya n’ubwa kizungu. Kubera ko ubutaka bugenda buba buto, bifuje ko hagenwa imirima yaterwamo imiti yose ubuvuzi gakondo bukoresha mu kuvura hagamije kurinda no kurengera ubuzime bw’imwe mu miti iri mu nzira yo gucika. Ibyo biti ngo byashyirwa mu matsinda bikarushaho kubyazwa umusaruro. Basabye kandi ko hashyirwaho ivuriro(centre) gakondo nk’iryari I Bare (Kibungo) ndetse banasaba ko hashyirwaho ikigo gihuriweho na ministeri y’ubuzima, iy’umuco,iy’umutungo kamere n’abavuzi ba Gihanga.
Muri ibyo birori kandi hagaragaye ubuhamya bw’umwe mu bavuwe n’imiti ya Kinyarwanda. Uwo ni umubikira w’umunyarwanda wari mu butumwa muri Tchad. Yarwaye amaguru aza guturikaho imitsi ku buryo yahoraga aryamye atabasha gushing ikirenge. Nkuko yabivuze mu buhamya bwe ngo yivuje kubavuzi 13 bose bamuha imiti ntibyagira icyo bitanga. Yaje kwandikira abamukuriye, abamenyesha ko atakibashije gukora maze bamugarura mu Rwanda. Ahageze yatangiye kwivuza mu Kinyarwanda, maze bwa burwayi bugenda bworoha buza gukira. Ikintu cya mbere bamuvuye ni uburibwe kuko yaramaze amezi 3 adasinzira yumva agiye kuzasara. Umunsi wambere bamuvura, yararyamye yicura ku manywa. Uwamuvuraga abimenye, amuhamiriza ko ubwo yasinziriye no gukira azakira. Ubwo yatangaga ubuhamya taliki ya mbere Nzeri, yiteguraga gusubira mu kazi muri Tchad.
Bwana Nkubito Faustin, umushakashatsi muri INES Ruhengeri mu ijambo rye, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi:”Turinde ubuzima bw’ibimera bivura biri mu nzira yo gucika” maze agaragaza ko INES Ruhengeri ifite ubusitani bwa ha 2 burimo amoko 300 y’ibimera bivura. Yamenyesheje abari aho ko mu mwaka utaha bashobora kuba bafite pharmacie na clinique yo kuvuriramo mu buryo bwa gakondo. Yasabye abavuzi baraho gufatanya n’ubuyobozi bagashaka amasambu yo guteramo iyo miti cyane ko bimaze kugaragara ko imiti yo kwa muganga ahanini igira ingaruka ku buzima bw’abayinywa. Bwana Nkubito yanagaragaje ko imiti myinshi yajya iribwa mu biryo mu rwego rwo kwikingira.
Pr Stephanie, umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ??(yihe) yagize ati:”ndatekereza ko mwishimira kugira ubumenyi mufite mu buvuzi gakondo. Ni ubwo gusigasirwa. Ubu muravura indwara zikomeye kandi zigakira. Nanjye nakoresheje ubumenyi bwanyu mu kwivuza amibe kandi yarakize. Mu gihugu cyacu cy’Ubudagi, ubwo bumenyi twari tubufite bugenda bucika. Buke twashigaje ubu bukorana n’ubushakashatsi kuko umuntu ashobora kubona doctorat kuko yakoze these kubuvuzi gakondo.”Pr Stephanie yabasabye gushyirahamwe bakimenyekanisha, bityo ababashaka bakamenya aho babasanga.
 





















Bwana Kajuga Jerome abagezaho ijambo nyamukuru ry’uwo munsi
 
Bwana Kajuga Jerome, umuyobozi ushinzwe umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, wabaye umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yishimiye kubona abo bavuzi gakondo bashyize hamwe bashakira umuti ibibazo bafite. Yabasabye gushimira leta y’uRwanda yabafashije kubaka inzego zabo kuva ku murenge kugera ku rwego rw’igihugu kuko ari intambwe ikomeye yabateje mu rwego rwo gushyiraho ababavuganira bazwi. Yasabye abavuzi gakondo kuva mu bwiru barimo bagatanga umusanzu ubakwiye wo kubaka igihugu. Bwana Kajuga yabibukije ko ubu bafite ababavuganira mu buyobozi ntacyo basaba ngo babure kugihabwa cyane amasambu muri buri karere yo guhingamo imiti ivura abanyarwanda. Yabasabye guhesha umwuga wabo agaciro ukaba umwuga wo kubatunga. Yashoje abifuriza umunsi mwiza kandi abizeza ubuvugizi.
 
Nubwo bahamya ko abavuzi bakondo ari benshi kuruta abiyandikishije ariko abamaze gushyirwa kuri liste basaga ibihumbi bine (4000). Muri bo harimwo ababyeyi bakuze, ab’ibikwerere n’abakiri bato. Biyemeje kujya bahanahana ubumenyi bafite kugirango butazacika.
 
Mu myaka ya 1976, hatangijwe igikorwa cy’ubushakashatsi ku bimera byo mu Rwanda bivura indwara. Taliki 29/02/1980 hatangizwa ikigo cy’ubushakashatsi ku buvuzi gakondo muri Kaminuza y’u Rwanda/IRST, ikigo cyiswe CURPHAMETRA( Centre Universitaire de recherché sur la Pharmacopee et la Medecine Traditionnelle) gifite inshingano zo gusesengura imiti ikoreshwa n’abavuzi gakondo, kwiga uko iyo miti itakwangiza ubuzima bw’abantu, gukora imiti mu bimera byo mu Rwanda,… Icyo kigo ubu ntikigikora.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho Itangazamakuru n’Inyandiko muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO.

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.