Umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo 2015
U Rwanda rwifatanije n’amahanga kwizihiza Umunsi nyafrika w’ubuvuzi gakondo, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Musanze mw’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri. Uyu munsi wizihijwe n’abavuzi gakondo basaga 500 baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda, baje ubona babukereye kandi bishimiye koko uwo munsi wabahariwe muri Afrika.
Abavuzi gakondo banyuranye bitabiriye uwo munsi bashyigikiwe n’abafatanya bikorwa babo
 
Mu ijambo rye umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, Bwana Gafaranga Daniel, yishimiye ko ibimaze kugerwaho n’iryo huriro birimo gushyirwaho kw’intego imwe, inzego z’abahagarariye abandi mu turere twose, ibarura ry’abavuzi gakondo, amasezerano y’ubufatanye n’inzego zinyuranye, ibyo byose babikesha Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame. Ibi bikaba byarabahaye imbaraga zo gushyira hamwe ndetse bakaba bishimira ko Minisiteri y’Ubuzima yamaze gutegura umushinga w’itegeko rizabagenga bakaba baranaritanzeho ibitekerezo. Yabashimiye ubwitabire bukomeye bagaragaje kuko ari ikimenyetso ko uwo munsi bawiyumvamo koko nk’uwabo.
Icyumba cy’inama cya INES Ruhengeri cyari cyuzuye abagore n’abagabo bakora umwuga w’ubuvuzi bwa gakondo
 
Bwana Gafaranga yakomeje avuga ko ihuriro ry’abavuzi gakondo riteganya guhinga ha 4 muri buri karere zigaterwamwo ibyatsi n’ibiti bikoreshwa mu buvuzi gakondo, bagateza imbere ubworozi bw’inzuki bakoresha ubuki bw’umwimerere nk’umuti w’ibanze mu buvuzi bw’abanyarwanda . Igikorwa cy’ibarura ry’abavuzi gakondo nacyo kikaba kizakomeza.
Zimwe mu nzitizi yagaragaje harimwo imyumvire mibi igifata ubuvuzi gakondo nk’ubudafite umumaro, kutabona amahugurwa ahagije n’akajagari mu bavuzi ubwabo bashaka kuvura n’indwara badafitiye ubushobozi batitaye kungaruka iyo miti yagira ku bantu muri rusange no ku babyeyi by’umwihariko.
Umuyobozi wa INES Ruhengeri yavuze ko iryo shuri ryashyiriweho gutorera ibisubizo ibibazo biriho, akaba ari muri urwo rwego bashatse gukorana n’Ihuriro ry’abavuzi Gakondo. Padiri Fabien Hagenimana yakomeje avuga ko ubwo bufatanye bugamije guteza imbere ubuvuzi gakondo kuko na kera na kare abanyarwanda barwaraga bakivura. Ubu buvuzi rero bukaba bugomba kuzuzanya n’ubwa kizungu, dushakamo ibyo tudashobora kubona iwacu.
 
Uhereye I bumoso ni Gafaranga Daniel, padiri Fabien Hagenimana (hagati) na Kajuga Jerome I buryo.
 
Recteur wa INES yakomeje avuga ko bo babafitiye icyizere, abasaba gushirika ubute bakiga kandi bakavugurura ubuhanga bafite bukajyana n’igihe, nko gukorana isuku ibyo bakora ndetse ikagaragara mubyo bakoresha, gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi hakagenwa ibipimo bya buri muti bishingiye k’ugiye kuwukoresha n’ibindi. Ibi bakazabifashwa na INES ndetse n’ibindi bigo by’ubushakashatsi. INES ikaba yiteguye “kubafasha kunoza uwo mwuga maze amakemwa n’amakemange ku miti gakondo bigakurwaho.” Padiri Hagenimana yarangije abasaba kwaguka mu mitekerereze no mu cyerekezo (vision) cyabo, bityo bagateza imbere inyota yo kumenya (volonte d’apprendre), bakagira ishyaka ryo kunguka badasenya abandi kandi bagashaka ubufatanye n’abavuzi gakondo bo mu tundi duce tw’isi.
Bwana Kajuga Jerome, umuyobozi w’umuco muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO , mw’ijambo rikuru ry’uyu munsi, yagaragaje ko uyu munsi wagombye guhuza abavuzi gakondo, abanyarwanda bakeneye service zabo ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi n’abandi bafatanya bikorwa banyuranye. Uyu munsi ukaba ari urubuga rwabafasha kumva ibintu kimwe, guhuza ubumenyi no gushaka imbaraga zo guharanira uburenganzira bwabo.
 
Abavuzi bo mu karere ka Rubavu bacinye akadiho bizihiza uwo munsi wabahariwe muri Afrika
 
Bwana Kajuga yasabye abavuzi gukora nkaho badafite uwo bazaraga ubuhanga bafite bityo babushyire mu bushakashatsi, bwigweho, butezwe imbere. Yabashimiye gahunda yo gutera imiti mu turere twose kuko bizafasha kurengera ibiti bigize umwihariko w’uturere, bimwe usanga hamwe ariko utasanga ahandi. Yabasezeranije ubuvugizi ndetse ku kibazo cyagaragajwe cy’amahugurwa abizeza ko bazakomanga ahashoboka hose kugira ngo abavuzi gakondo bongererwe ubushobozi. Yarangije nawe abasaba guhuriza hamwe bagatiza imbaraga umwuga bakora bagamije kuwuteza imbere ngo nawo ubashe kubatunga.Yashoreje kw’ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abwira abanyarwanda n’abanyafrika muri rusange agira ati: “Nutiha agaciro ntawundi uzakaguhesha”.
Ibyo birori byashojwe n’igikorwa cyo gusura ubusitani bwa hectare 2 INES yateyemo ubwoko bw’imiti busaga 315 mu rwego kwo kurengera no kubungabunga ibyatsi n’imiti bikoreshwa mu kuvura byagendaga bicika.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri CNRU.

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.