Umuyobozi w‘Uburezi n’Uw’Itumanaho basuye Clubs UNESCO mu ntaray‘Iburasirazuba
Kuva taliki 06 kugeza ku ya 11 Kamena, Umuyobozi w’Ishami ry‘ Uburezi, Urubyiruko n‘Amashuri yimakaza amahame ya UNESCO, hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Itangazamakuru bakoze urugendo rugamije kwigisha no gukangurira abanyeshuri bibumbiye muri Clubs UNESCO mu Ntara y’Uburasirazuba ko inshingano bafite yo kwimakaza umuco w’amahoro bashyira mu bikorwa amahame ya UNESCO na gahunda za Leta. Abatanze ibiganiro bagiye berekana uko buri gikorwa cyahuzwa no kubumbatira no gusakaza umuco w’amahoro: uburyo bunoze bwo gutara no gutangaza amakuru, Intego z’Icyinyagihumbi (MDGs), Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ko byimakaza umuco w’amahoro iyo bishyizwe mu bikorwa. Abahawe ibiganiro bakanguriwe kwihatira kumenya ibikorerwa muri za“clubs“ zose aho kugira ngo umuntu yifungire muri Club imwe.
 
Mu biganiro bagiranye n’abanyeshuri bo mu bigo birindwi basuye, basabye abagize clubs gufungura amarembo bakagira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire y’abaturanye n’amashuri bigamo. Ibyo bigakorwa mu buryo bwa “sketches“ zajya zigezwa ku baturiye ishuri, abitabiriye umuganda bityo bagakina ku nsanganyamatsiko zikangurira abaturage guhindura imyumvire itajyanye n’iterambere, imibereho myiza y’abaturage na gahunda za Leta. Izo nsanganyamatsiko bashingiraho mu ikinamico zaba zijyanye n’imirire hagamijwe kurwanya bwaki, imibereho myiza hagamijwe kwirinda umwanda, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze, ubumwe n’ubwiyunge, gukorera hamwe, gusobanurira no gukangurira abaturage gahunda za leta, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry‘abantu n’ibindi.
 
1. LYCEE SAINTE TRINITE DE NGENDA
 
Ishuri Sainte Trinite ry’i Ngenda rifite abanyeshuri 447 barimo abakobwa 295 n’abahungu 152. Hari icyiciro rusange n’amashami 4 arimo Comptabilité, Construction, Electricité na Computer Science. Ni ishuri ryigenga ry’ababyeyi ryigisha abana baturutse mu gihugu hose. Abanyeshuri barara mu kigo ni 256 naho abiga bataha ni 191.
Muri iryo shuri harimo Clubs zigera kuri esheshatu arizo Anti- Sida, Anti- Crime, Environment, Entertainment, Traditionnel na Anti- drugs. Barateganya kandi gushinga Club Media. Ayo ma Clubs yose akora kuwa gatandatu kuva saa tanu (11h00) kugeza saa sita n’igice(12h30).
 
Abanyeshuri ba Sainte Trinite barakurikirana ibiganiro ku muco w’amahoro n’iterambere rirambye
 
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bafashe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gutanga inyunganizi. Muri rusange babajije UNESCO icyo aricyo, babaza niba ikorana n’urubyiruko ruri mu mashuri gusa cyangwa niba igera no kubatarabashije kujya mu mashuri, babaza ibihugu bigize UNESCO ndetse n’itandukaniro riri hagati ya l’ONU na UNESCO; abandi basabye imfashanyigisho zabafasha kurushaho kumenya imikorere ya za Clubs n’inshingano zabo.
 
Kuri ibyo bibazo byose basonanuriwe ko UNESCO ari rimwe mu mashami agize umuryango w’Abibumbye, ikaba igizwe n’ibihugu 195. Mu rwego rwo guteza imbere no kubaka umuco w’amahoro ikaba ishyira imbere ubworoherane n’ubwubahane hagati y’abantu n’imico y’ibihugu bitandukanye. Ku kibazo cy’imfashanyigisho babwiwe uburyo umuntu azishaka kuri internet ndetse n’uko bakwifashisha abayobozi batandukanye bari mu murenge begeranye( abaganga, polisi, abanyamabanga nshingwabikorwa….).
 
2. TTC BICUMBI
 
TTC BICUMBI ni ishuri riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu. Kimwe n’andi mashuri nderabarezi, iri shuri ritoza abahungu n’abakobwa bazarerera u Rwanda mu gihe kiri imbere. Kubatoza umuco w’amahoro rero ni ngombwa kuko mugihe bawufashe bakawugira uwabo bazawutoza abanyeshuri bazabanyura imbere.
 
Muri TTC Bicumbi harerewe abanyeshuri 564 bose baba mu kigo. Barimo abakobwa 318 n’abahungu 246. Abo banyeshuri bibumbiye muri Clubs zitandukanye arizo: Ndi umunyarwanda, Anti- drugs, Anti- Sida, Media club, Speaking club, UNESCO Club, Environment Club, Red Cross Club, Modern dance Club, Abakeshagitaramo Club. Buri mugoroba bahurira muri Clubs zabo ariko by’umwihariko bagakora neza kuwa gatandatu no kucyumweru ku gicamunsi.
 
Muri TTC Bicumbi abarimu basobanukiwe uruhare bafite rwo gutoza abana umuco w’amahoro
 
TTC Bicumbi nk’ishuri nderabarezi rifite options 4: modern language education, Social studies education, sciences and mathematics education and earlier childhood education. Aba bana bitegurira kuba abarezi b’abana b’abanyarwanda twabasabye kuzigisha amasomo yose basanisha n’umuco w’amahoro.
Nyuma y’ibibazo by’abanyeshuri, Elisee, umunyeshuri wiga mu wa gatandatu, yadusezeranije ko bazatubera ba ambassadeur beza kandi ko ubumenyi tubahaye ku muco w’amahoro bazabusigasira no mu miryango yabo, bakawutoza abatawuzi kandi bakazavunguriraho n’abana bose bazabanyura imbere mu mashuri aho bazaba bigisha. Gadi we yasabye ko twazagaruka kuko yasanze amasaha abiri ikiganiro cyamaze ari make hari hakiri byinshi batwungukiraho. Fortunee yasabye ko bakongererwa ubumenyi mu mahugurwa kugira ngo barusheho gukora ibyo bazi.
 
3. LYCEE DE ZAZA
 
Lycee de Zaza ni ikigo kiyobowe n’ababikira gifite abanyeshuri b’abakobwa gusa bagera kuri 759 baturuka mu gihugu hose. Ishuri ririmo Icyiciro cya O level, MCB, PCB,BCG, MCE. Abanyeshuri bibumbiye muri Clubs zitandukanye arizo 1945-UNESC0 Club, Media Club, Science Club, Language Club, Anti- Sida, Inganji Society, Grow Club, Revermpet Talent Galy (RTG), Girls Mentoring Club, Tuseme Club, Kauna dance (modern dance), Abadatana (traditional dance), Environment club, Anti-Crime, Anti-drugs, Ndi Umunyarwanda (Unite et reconciliation) Club.
 
Abakobwa ba Lycee Zaza bakurikirananye ibiganiro ubwitonzi bwinshi banabaza ibibazo bitandukanye
 
Nyuma y’ibiganiro byabaye ku gicamunsi, abanyeshuri babajije ibibazo nyuma bagaragaza ubwabo uburyo bashobora guhuza intego z’ama Clubs bibumbiyemo n’umuco w’amahoro kuko bari bamaze kugaragarizwa ko umuco w’amahoro ugomba kuranga umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi, mu migendere n’imigenzerezereze ye mu muryango n’aho aba ari hose.
 
4. G.S NYAKARAMBI
 
Iri shuri riherereye mu Karere ka Kirehe. Rigizwe n’abanyeshuri 483 barimo abakobwa 264 n’abahungu 219. Nka 9yrs basic educat, iri shuri rigizwe kandi n’icyiciro cy’amashuri abanza gifite abanyeshuri 2,173. Mu cyiciro cy’ayisumbuye, aba banyeshuri bibumbiye mu ma Clubs atandatu ariyo: Umuco n’Ubutwari, English Club, Anti-genocide, Ubuzima bw’Imyororokere, Anti-Sida, na club y’Isuku n’Isukura.
 
Ku zuba ryinshi, abanyeshuri n’abarezi babo bakurikiranye ibiganiro ku muco w’amahoro n’iterambere rirambye.
 
Abanyeshuri n’abarimu basobanuriwe umuco w’amahoro icyo aricyo n’impamvu tugomba kuwimakaza kugira ngo dusigasire ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri iki gihe hagamijwe ko buri wese yaharanira kuzasiga iki gihugu ari cyiza, giteye imbere kandi gifite amahoro arambye kuruta uko yagisanze. Basobanuriwe kandi impamvu ari ingirakamaro kugira ubumenyi bw’ibanze bwo gutara no gutangaza inkuru kuko bifasha gutanga amakuru afatika mu gihe haba habayeho ikibazo cy’ibiza cyangwa cy’impanuka noneho ugakenera gutabariza abahuye nacyo. Amakuru utanga niyo afasha ubuyobozi kumenya ibikenewe by’ibanze byakwifashishwa mu gutabara abo bantu.
 
Dushingiyeko abo banyeshuri aribo bayobozi b’ejo hazaza, twabasabye gufungura amaso, bakamenya gahunda ziriho mu gihugu kandi bagaharanira kuzuza inshingano zabo nk’urubyiruko bitegurira kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Mwarimu SEMPINGA John yabajije niba hari inyandiko zaboneka zo mu nama abazungu bahuriyemo bigabanya Afrika(Conférence de BERLIN) ndetse yifuza no kumenya impamvu umuntu mugihe abatizwa atakwitwa amazina abiri y’amanyarwanda!
 
Umunyeshuri MUPENZI Alexandre we yifuje kumenya impamvu UNESCO itahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi igihe yabaga. Mwarimu yasobanuriwe ko inyandiko z’icyo gihe zihari nta kibazo ndetse anasobanurirwa ko iyo umuntu abatizwa aba yubahiriza umuco w’ahandi. Uwo muco wo kubatizwa ukuba ugira amategeko awugenga ari ayuko umuntu agira izina rimwe ry’ababyeyi n’izina rya gikristu ntacyo wahindukaho keretse uhinduwe na nyirawo. Yasobanuriwe ko iyo Umuntu agiye mu rugo rw’abandi agendera ku mategeko y’urwo rugo ntabwo azana aye ngo abe ariyo arugenga.
 
Mupenzi Alexandre nawe yasobanuriwe ko UNESCO ishinzwe expertise ko kandi igihe jenoside yakorewe abatutsi yabaga, UNESCO ari ya mbere yatangiye kuvuga ko ibibera mu Rwanda ari jenoside. ONU niyo yari ifite inshingano zo kuyihagarika binyuze mu Kanama gashinzwe Amahoro kw’isi(Conseil de Securité). Kubera inyungu z’abagize ako kanama, nabyo ntibyashobotse ko ihagarikwa n’ingabo za ONU, ahubwo yahagaritswe n’ingabo zahoze ari iza FPR!
 
5. LYCEE SAINT JEAN LEONARD/LYCEE DE RUSUMO
 
Iri shuri riherereye mu karere ka Kirehe. Ni ishuri riyobowe n’abihayimana (abapadiri). Nyuma yaho gahunda y’uburezi rusange bw’imyaka 9 na 12 butangiriye, ibigo byinshi byigenga byagize ikibazo cy’abanyeshuri bari bahisemo kwigira hafi y’iwabo ngo borohereze ababyeyi ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri. Ni muri urwo rwego Lycee de Rusumo nayo yarimaze igihe ifite icyiciro cya kabiri gusa cy’ayisumbuye, nyuma baje kongera gutangiza O level. Ibyo byiciro byombi bikaba birimwo abana 235 barimo abakobwa 107 n’abahungu 128. Hari amashami abiri yonyine : MEG na HEG nkuko twabibwiwe n’Umuyobozi w’icyo kigo Padiri Nizeyimana Jean Paul.O’Level ubwayo ifite abanyeshuri 130. Muri abo banyeshuri bose, 20 gusa nibo biga bataha.
 
Abanyeshuri bataye ibikorwa by’isuku barimo bakurikirana ibiganiro k’uruhare rwabo mw’iterambere rirambye
 
Kimwe n’ahandi hose hasuwe, abanyeshuri barerewe muri iri shuri bibumbiye muri Clubs zitandukanye zirimo Club y’umuco, Club Anti-Sida, Club ya Environnement, Anti-drugs, Club y’Amahoro na Media Club.
Nabo baganirijwe ku buryo bwo guhuza umuco w’amahoro n’ubuzima bwa buri munsi hagamijwe kubumvisha ko umuco w’amahoro atari amagambo gusa ariko ari ubuzima tubamo bwirinda amakimbirane n’ibibazo duhura nabyo buri munsi mu mibanire yacu n’abandi no mu mibanire yacu n’ibidukikije.
 
6. G.S RUKARA CATHOLIQUE
 
Iri shuri riri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 rikaba riherereye mu karere ka Kayonza. Ryatangiye mu mwaka wa 2015 rikaba rigizwe n’umwaka wa mbere n’uwa kabiri w’ayisumbuye(S1& S2). Abanyeshuri bahiga bose hamwe ni mirongo inani (80), bakaba baturuka mu misozi ya Kawangire, Muzizi na Gahini, bamwe muribo bakaba bari bararetse amashuri kubera kwiga kure. Aba bana bose biga bataha ariko saa sita bakarya ku ishuri kugirango babone uko bakurikira amasomo ya nyuma ya saa sita. Bibumbiye muri Cubs ya Anti-Sida, Club Tuseme, Environnement, Umuco w’Amahoro na Club y’Imbyino gakondo «danse traditionnelle».
 
Hamwe n’abarimu babo, bitabiriye ibiganiro ndetse bashishikajwe no guhindura imyumvire y’abanyarwanda
 
Aba bana nubwo bakiri bato wabonaga bafungutse kandi bafite ubushake bwo kumenya. Ni muri urwo rwego twabasabye kugira uruhare mu mihindukire y’imyumvire y’umuryango nyarwanda babinyujije mu ndirimbo, udukino, ibiganiro bakorana n’urungano, ababyeyi babo ndetse n’abaturanyi. Aba bana basobanuriwe ko bafite inshingano zo kumenya no guhuza ibyo biga no gusubiza ibibazo umuryango ufite kuko ariyo nshingano n’intego by’uburezi bufite ireme.
Basabwe kandi, buri umwe we muri club abarizwamo, kutagendera gusa mu nzira yaharuwe n’abandi ko ahubwo bagerageza guhanga udushya no kugira inyunganizi yabo bashyiraho kandi barabyemeye.
 

7. G.S MUZIZI

 
Iri shuri ryisumbuye rya Muzizi riherereye mu Karere ka Kayonza rikaba naryo riri muri gahunda y ‘uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri. Rigizwe n’ibyiciro bibiri : O level na A level. Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye kigizwe n’abanyeshuri 508 barimo abakobwa 324 n’abahungu 184.Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 235 barimo abakobwa 139 n’abahungu 96. Aba bakaba biga mu mashami atatu ahari ariyo MEG, EFK (English, French, Kinyarwanda) na PCB. Aba bana bibumbiye muri Clubs zitandukanye harimwo iy’Umuco n’Ubutwari, iya Environnement, Anti-Sida, Anti-Malaria, Anti-genocide na Media Club. Ibiganiro byibanze cyane ku muco w’amahoro ndetse banagaragarizwa uburyo yaba intego z’ikinyagihumbi, yaba intego z’iterambere rirambye, ibyo byose bigamije gukemura amakimbirane ari ayashingira ku bidukikije, ku mpfu z’abana n’abagore, ku bukene, ku burenganzira bw’ibanze butubahirijwe, ku karengane kagaragaye, ku muco wo kudahana wimitswe,…..
 
Nyuma y’ibiganiro, umunyeshuri Kirenga Salomon yabajije niba koko igihe abantu basabaga gutaha bava mu bihugu bahungiyemo bagasubizwa ko igihugu cyuzuye niba koko cyari cyaruzuye cyangwa rwari urwitwazo. Yagaragarijwe ko rwari urw’itwazo rwa politiki mbi yariho kuko ubu igihugu gituwe n’abaruta abari bakirimo icyo gihe kandi ubuyobozi buriho bukomeje gukangurira abanyarwanda bari hanze gutahuka no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
 
Aha hateraniye abanyeshuri 743 biga muri G.S Muzizi bateze amatwi ibiganiro ku muco w’amahoro n’iterambere rirambye.
 
Undi munyeshuri Gato Damien yabanje gushimira uburyo igihugu gikomeza kuzirikana urubyiruko no kurutegurira kuba abaturage n’abayobozi beza bashyize imbere inyungu rusange z’abaturarwanda (citoyen responsable). Hanyuma yabajije inzego za UNESCO uko ziteye, asobanurirwa ko hari icyicaro mu b’Ubufaransa, hakaba Bureau mu duce dutandukanye tw’isi; Bureau ishinzwe igice u Rwanda ruherereyemo iri Nairobi muri Kenya. Yanasobanuriwe kandi ko UNESCO igizwe n’ibihugu 195 byemeye kuba abanyamulyango bayo.
Kimwe no mu yandi mashuri twatanzemo ibiganiro, abanyeshuri bibumbiye muri za Clubs bagiye basaba imfashanyigisho ku bijyanye n’inshingano za buri Club ndetse basaba ko bajya bahugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibyo bakora.
 
Kalisa Callixte Mukankusi Philomene

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.