Urugendoshuri rw’abayobozi b’amashuri agize urunana rwimakaza amahame ya UNESCO
Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yateguye urugendo shuri ruhuje abayobozi b’ibigo 40 biri mu urunana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO. Intego kwari ukwigira ku bandi kurushaho kunoza uburyo bwo kuyobora ibigo by’amashuri. Amashuri yasuwe ni Urwunge rw’amashuri (G.S) Indangaburezi iherereye mu karere ka Ruhango, G.S Notre Dame de Lourdes riri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, G.S Saint Pierre riherereye mu kirwa cya Nkombo hamwe na TTC Mururu. Abo bayobozi b’ibigo basuye kandi Kitabi College of Environment, uruganda rukora sima (CIMERWA) n’amashyuza biri mu Bugarama mu ntara y’iBurengerazuba.
 

















Abayobozi b’ibigo by’amashuri biri mu runana rwimakaza amahame ya UNESCO
 
Ibigo byose byasuwe wasangaga bifite udushya cyane cyane mu ma “clubs” akorana na UNESCO mu buryo bwo kwimakaza umuco w’amahoro, mu gucunga no kubungabunga ibidukikije, mw’itangazamakuru, mu kurwanya ibiyobya bwenge, ubumenyi n’ikoranabuhanga, mu kurwanya jenoside n’ibindi. Mw’ishuri Indangaburezi bashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’ababyeyi, nyiri ikigo n’ubuyobozi bw’ishuri. Bishimiye kandi ko ubuyobozi bw’ishuri bwashyizeho gahunda y’urubohero ku bakobwa n’itorero ku bahungu bigatuma abana bagira “discipline”, bakamenya ubuzima bw’imyororokere , indangagaciro na kirazira byo mu muco wacu ndetse bagakora n’imihigo.
 
























Aha ni kuri G.S Indangaburezi/RUHANGO
 























G.S Mere du Verbe i Kibeho/ Nyaruguru
 
Muri G.S Mere du Verbe bishimiye “discipline” basanganye abana ndetse bakaba bafite agashya kuko hari club ihuriwemo n’abarimu, abana n’abayobozi b’ikigo. Aho hakorerwa ibyo bise ‘gusasa inzobe”,abana bagasobanuza byinshi bakeneye kumenya ku buzima bw’imyororokere kandi n’abo barezi bakababwiza ukuri kose bakurikije ibyiciro barimo. Muri urwo rwunge rw’amashuri kandi bashyizeho gahunda nziza yo gushyira abana mu miryango y’abanyeshuri 12, ifite papa na mama mu bakuru babarimo, bityo bakaganiriramo ibibazo bafite maze abo babyeyi bakabishakira umuti. Ibibananiye nibyo bageza ku buyobozi bw’ikigo. Iryo shuri kandi barishimye ko nyuma y’amasomo abanyeshuri bajya muri za laboratwari za science bagashyira mu bikorwa ibyo bize ariko bateza imbere ubumenyingiro bwabo.
Muri TTC Mururu, abari mu rugendoshuri basanze abanyeshuri baho baritoyemo umuvunyi mukuru n’umwungirije bagomba kubakemurira ibibazo mbere yuko bigera mu buyobozi bw’ishuri. Bashimye kandi ko iryo shuri nderabarezi rifite gahunda yo gutoza abanyeshuri kwikorera imfashanyigisho (matériel didactique) mu bintu byakagombye kujugunywa (impapuro, udufuka tw’ umuceri, imyenda….).
 























Ku ruganda rwa CIMERWA
 























Muri TTC Mururu
 
Nyuma yo gusura uruganda rwa sima (CIMERWA), abari mu rugendoshuri basanze rwangiza ibidukikije bashingiye ku bicanwa bakoresha birimo amakara; ku gitaka bacukura bakoresha mu gukora sima kandi aho gicukuwe ntihaterwe ibiti; kw ivumbi na sima bitumuka biva mu ruganda n’ibindi. Cyakora abakozi baganiriye nabo babasobanuriye ko uruganda rushya ruriho rwubakwa ruzakemura ibyo bibazo byose.
Baboneyeho no gusura amashyuza (eaux thermales) ari aho mu Bugarama basanga ari ahantu heza hafashwe neza harushaho kubyarira umusaruro ako karere.
Muri Kitabi “College of Conservation and Environment Management (KCCEM)” basobanuriwe uko icyo kigo cyigisha kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Icyo kigo gitanga amahugurwa y’igihe gito ku bantu batandukanye, kuva ku byumweru bibiri kugeza ku mezi atatu. Gitanga kandi amahugurwa y’igihe kirekire (inyaka 2) ku abazaba aba “guides”, abarinzi, abakurikirana ubuzima bw’inyamaswa n’abafasha b’abakora ubushakashatsi muri za pariki. Abaharangije bahabwa “diploma in wildlife management”. Iryo shuri kandi ntiryigisha abanyarwanda gusa ahubwo ryigisha abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere. Bwana Richard Nasasira uriyoboye yabwiye abo bayobozi b’ibigo by’amashuri ko bafite uruhare rukomeye rwo gutoza urubyiruko barera kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bityo bagasiga u Rwanda ari rwiza kuruta uko barusanze.
Mu myanzuro abo bayobozi b’ibigo bihaye harimwo:
Kwigana gahunda y’urubohero n’itorero maze hagashakwa inararibonye zigatanga inyigisho ku ndangagaciro na kirazira biri mu muco wacu ndetse bakigisha n’ubuzima bw’imyororokere kuko bigaragara ko ababyeyi badakunze cyangwa batabasha kubyigisha abana babo.
 
Kubera ko murugendo ku Nkombo basanze G.S St Pierre itabona abanyeshuri bahwanye n’ubushobozi bw’ikigo ndetse bakaba barasanze hari abana 10 gusa bahakomoka biga muri icyo kigo, abo bayobozi b’ibigo by’amashuri basanze Leta yagombye gushyiraho gahunda y’umwihariko yo kwakira abana batabonye amanota yo kubajyana muri “internat”. Byaba byiza Leta ishyizeho “section technique” kugira ngo abanyeshuri bo muri icyo kirwa badakeneye kwiga “science” bagire indi “choix” yo kuhaguma.
 
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, byaba byiza uruganda rwa CIMERWA rushatse ibindi rusimbuza amakara akoreshwa mu gukora sima kandi aho bacukura ibitaka n’amabuye hagaterwa ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri.
 
CIMERWA yagombye gushyiraho gahunda ihamye yo kwakira abashyitsi bagasobanurirwa n’ababifitiye ubushobozi uko sima ikorwa.
 
CIMERWA igomba gushyiraho uburyo bwo kurinda abakozi bayo ubushyuhe n’ivumbi bituruka mu matiyo akora sima, hakanarebwa amasaha bakora, n’ibindi.
 
INZEGO Z’IGIHUGU ZIBISHINZWE
Gukora ubushakashatsi ku buzima bw’abakozi bakora muri CIMERWA no ku bahaturiye muri rusange (MINISANTE).
Gushyiraho gahunda inoze y’isuku ku mashyuza hakubakwa za “douches” abantu babanza kogeramo mbere yo kwinjira mu mazi y’amashuza bityo bigaca umwanda ugaragara muri ayo mazi uturutse ku masabune biyuhagiriramwo n’ibindi (RDB-TOURISM).
Kurushaho gutegura amashyuza kuba agace k’ubukerarugendo nkuko bikorwa ahandi (RDB-TOURISM).
 






































Abarimu ba T T C Mururu barerekana uko bakora infasha nyigisho abandi bakurikiye icyo gikorwa
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho, Itangazamakuru n’Inyandiko/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.