Mu mwaka wa 2019, ibihugu binyamuryango bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho UNESCO byemeje ko uwa kane wa mbere w’Ugushyingo, buri mwaka, ari umunsi wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu bigo by’amashuri ndetse no ihohoterwa/itotezwa rikorerwa kuri murandasi (Cyber-harcelement), rigakorerwa abana n’abakiri bato.
Ubuzima bw’abana bo muri iyi si yabaye umudugudu ahanini buba kuri murandasi, ibi bikaba byariyongerereye cyane kubera iki cyorezo cya covid 19. Igihe abana bamaraga imbere ya televiziyo n’ibindi byose byerekana amashusho cyariyongereye cyane muri ibi bihe bya covid 19. Nubwo murandasi ari uburyo bumwe bwo gusabana no kwiga, ariko igira ingaruka ku mutekano w’abakiri bato cyane ko hari ibitero bibagabwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu bihugu bitandukanye cyane ibiteye imbere, iki cyorezo cya Covid 19 cyatumye abana binshi bari mu rugo bahugira kuri murandasi bityo umwanya bamara kuri za telephone, ipad, n’ubundi buryo bubafasha gusabana n’abandi uriyongera cyane. Uko niko niryo hohoterwa ryiyongereye.
Mme Audrey Azoulay, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi n’Umuco.
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Mme Audray Azoulay, yibukije abatuye isi ko uyu munsi w’italiki 4 Ugushyingo washyiriweho kwibutsa abatuye isi, by’umwiharika abana, ababyeyi n’abarezi, abayobozi batandukanye cyane abashinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga ko bagombye gukora ibishoboka byose ngo bakumire ihohoterwa rikorerwa abakiri bato binyuze muri za murandasi.
Iri hohoterwa rikorerwa kuri za murandasi, nubwo nta bikomere bigaragara ku mu biri risiga, rigira ingaruka ku myigire y’abana, ku manota babona no kubuzima bwabo bw’imitekerereze. Aba bana kandi hari ubwo bahohoterwa no ku mubiri. Nubwo ridakorerwa cyane mu mashuri, ariko abarezi bafite uruhare rufatika mukurikumira, bigisha abana uburyo bakwitwara mu gihe ribabayeho cyane n’uko bakwitwara muri iki gihe isi iyobowe n’ikoranabuhanga, batozwa kwiyubaha no kubaha abanda.
Philomene Mukankusi